YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 12

12
Yesu asīgwa amavuta na Mariya
(Mat 26.6-13; Mar 14.3-9)
1Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga. 2Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira. 3#Luka 7.37-38 Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta. 4Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati 5“Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” 6Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w'impiya, akība ibyo babikagamo.
7Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa, 8#Guteg 15.11 kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”
9Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye. 10Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we, 11kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe
(Mat 21.1-11; Mar 11.1-11; Luka 9.28-40)
12Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo, 13#Zab 118.25-26 benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we Mwami w'Abisirayeli.”
14Yesu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko byanditswe ngo
15 # Zek 9.9 “Witinya, mukobwa w'i Siyoni,
Dore Umwami wawe araje,
Ahetswe n'icyana cy'indogobe.”
16Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.
17Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya. 18Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso. 19Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n'ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”
Abagiriki bashaka kureba Yesu
20Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, 21basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.”
22Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu. 23Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabwe ubwiza bwe. 24Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi. 25#Mat 10.39; 16.25; Mar 8.35; Luka 9.24; 17.33 Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho. 26Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.
27“None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo? 28Data, ubahiriza izina ryawe.”
Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”
29Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.”
30Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu. 31Ubu urubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubu umutware w'ab'iyi si abaye igicibwa. 32Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose.” 33Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.
34 # Zab 110.4; Yes 9.6; Ezek 37.25; Dan 7.14 Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”
35Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. 36Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b'umucyo.”
Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabīhisha. 37Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye, 38#Yes 53.1 kugira ngo ijambo ry'umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo
“Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise?
Kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?”
39Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati
40 # Yes 6.10 “Yabahumye amaso, ibanangira imitima,
Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima,
Bagahindukira ngo mbakize.”
41Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.
42Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi, 43kuko bakundaga gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imana.
44Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye, 45numbonye aba abonye uwantumye. 46Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima. 47Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza. 48Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka. 49Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n'ibyo nkwiriye kwigisha. 50Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”

Currently Selected:

Yohana 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy