YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 1:1-18

Yohana 1:1-18 BYSB

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu. Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya. Hariho umuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana. Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera. Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese. Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana. Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri. Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ” Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.

Video for Yohana 1:1-18