YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 19

19
Ibyabaye ku Mulewi n'umugore we
1Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite. Nuko hariho Umulewi wasuhukiye mu gihugu cyo hirya y'imisozi miremire ya Efurayimu, ashaka umugore#umugore tuvuga si uw'impeta. i Betelehemu y'i Buyuda. 2Bukeye umugore we aramuhararuka akajya asambana, arahukana ajya kwa se i Betelehemu y'i Buyuda, amarayo amezi ane. 3Bukeye umugabo we arahaguruka, aramukurikira ari kumwe n'umugaragu we n'indogobe ebyiri, amubwira ineza kugira ngo amucyure. Nuko umugore amujyana mu nzu ya se. Sebukwe amubonye amusanganira yishima. 4Nuko sebukwe, se w'uwo mukobwa aramusibya, amarana na we iminsi itatu, bararya baranywa bararayo. 5Ariko ku munsi wa kane bazinduka mu gitondo kare, nuko uwo mugabo arahaguruka ngo agende. Se w'umukobwa abwira umukwe we ati “Enda agatsima usegure umutima, mubone kugenda.”
6Nuko baricara baranywa barasangira, se w'umukobwa abwira umukwe we ati “Ndakwinginze rara hano iri joro, unezerwe.”
7Uwo mugabo arahaguruka ngo agende, ariko sebukwe aramwinginga ngo yongere kurara. 8Ku munsi wa gatatu azinduka mu gitondo kare ngo agende. Se w'umukobwa aravuga ati “Ndakwinginze tuza, twiriranwe tugeze ko bwira.” Nuko barasangira.
9Umunsi ukuze, uwo mugabo ahagurukana n'umugore we n'umugaragu we ngo bagende. Sebukwe, se w'umukobwa aramubwira ati “Dore burije, ndabinginze murare hano ijoro riraguye. Rara hano unezerwe, maze mu gitondo cya kare uzatahe.”
10Ariko uwo mugabo ntiyemera kurara, arahaguruka arigaba agera ahateganye n'i Yebusi (ari yo Yerusalemu). Yari afite indogobe ebyiri ziriho amatandiko, umugore we na we bari kumwe. 11Bagera i Yebusi umunsi ukuze, nuko umugaragu abwira shebuja ati “Ndakwinginze ngwino dukebereze aha, tujye gucumbika muri uyu mudugudu w'Abayebusi.”
12Ariko shebuja aramubwira ati “Ntituri bukebereze mu mudugudu w'abanyamahanga utari uw'Abisirayeli, ahubwo twambuke dufate i Gibeya.” 13Maze abwira umugaragu we ati “Ngwino twegere umudugudu umwe muri iyo, turare i Gibeya cyangwa i Rama.” 14Nuko barakomeza baragenda, izuba ribarengeraho bageze bugufi bw'i Gibeya y'Ababenyamini. 15Bakebereza aho, bajya gucumbika i Gibeya. Agezeyo yicara mu nzira y'igihogere cy'umudugudu, kuko ari nta wemeye kubacumbikira.
16Nuko muri uwo mugoroba haza umusaza uvuye mu murima aho yakoraga, yari umunyagihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu wasuhukiye i Gibeya, ariko bene uwo mudugudu bari Ababenyamini. 17Yubura amaso ye abona umugenzi mu nzira y'igihogere cy'umudugudu, uwo musaza aramubaza ati “Urava he ukajya he?”
18Aramusubiza ati “Turava i Betelehemu y'i Buyuda, tukajya mu gihugu cyo hirya y'imisozi miremire ya Efurayimu. Ni yo naturutse njya i Betelehemu y'i Buyuda, none ndajya mu nzu y'Uwiteka kandi nta muntu wanyakiriye ngo anjyane iwe. 19Ariko dufite inganagano n'ibyokurya by'indogobe zacu, kandi hariho umutsima na vino byo kumpazanya n'umuja wawe n'umuhungu uri hamwe n'abagaragu bawe, nta cyo dukennye.”
20Uwo musaza aravuga ati “Shyitsa umutima mu nda, kandi ibyo ukennye byose abe ari jye bibazwa, ariko mwe kurara mu nzira.” 21Nuko abashyira mu rugo rwe, agaburira indogobe z'uwo mugabo, boga ibirenge maze bararya baranywa.
22 # Itang 19.5-8 Nuko bakinezerewe haza abanyamudugudu b'ibigoryi bagota inzu impande zose, bakomanga ku rugi bavugana n'uwo musaza nyir'urugo bati “Sohora uwo mugabo winjiye mu wawe, kugira ngo tumumenye.”
23Uwo mugabo nyir'urugo arasohoka arababwira ati “Reka bene data ndabinginze, mwe gukora icyaha gisa gityo! Ubwo uyu mugabo yinjiye mu nzu yanjye, mwe kugira ubupfu bungana butyo. 24Dore nguyu umukobwa wanjye w'inkumi n'umugore w'uyu mugabo, abo ni bo nsohora namwe mubonone, mubagire uko mushaka, ariko uyu mugabo mwe kumugirira iby'isoni nke bene ibyo.” 25Ariko abo bagabo banga kumwumvira. Nuko uwo mushyitsi afata umugore we aramubazanira, baramumenya, baramwonona bakesha ijoro, umuseke utambitse baramurekura.
26Nuko mu museke, uwo mugore aragaruka agwa ku muryango w'inzu y'uwo musaza, aho shebuja yari acumbitse, burinda bucya. 27Nuko shebuja abyuka mu gitondo akingura urugi rw'inzu, arasohoka ngo agende. Nuko asanga uwo mugore acuze umurambo ku muryango, intoki ze ziri mu irebe ry'umuryango. 28Aramubwira ati “Haguruka tugende”, ariko ntiyakoma. Aherako aramuterura amushyira ku ndogobe ye. Nuko uwo mugabo aherako arataha.
29 # 1 Sam 11.7 Ageze iwe ashyira intumbi y'umugore we mu nzu, yenda icyuma, amucagagura ingingo zose mo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu bihugu bya Isirayeli byose. 30Nuko ababibonye bose baravuga bati “Ibintu bimeze bitya ntabwo byigeze gukorwa cyangwa kuboneka, uhereye umunsi Abisirayeli baviriye muri Egiputa kugeza ubu. Nuko nimubitekereze mubigire inama, mubivuge.”

Currently Selected:

Abacamanza 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy