YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 8

8
1Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y'umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’#Maherishalalihashibazi risobanurwa ngo, bihutira kunyaga, biyahura mu minyago. 2Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w'umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”
3Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w'umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi. 4Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw'i Damasiko n'iminyago y'i Samariya bizajyanwa ho iminyago n'umwami wa Ashuri.”
5Uwiteka arongera arambwira ati 6“Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya, 7nuko rero none Uwiteka abateje amazi y'urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n'icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose, 8kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry'umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”
9Nimwiyunge#Nimwiyunge: cyangwa, Nimuvuze induru. mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika. 10Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n'ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.
11Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y'ubu bwoko ati 12#1 Pet 3.14-15 “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk'uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk'ubwabo, kandi ntimugatinye. 13Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya. 14#1 Pet 2.8 Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n'urutare rugusha, abere n'abaturage b'i Yerusalemu ikigoyi n'umutego. 15Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.”
16Bumba Ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye. 17#Heb 2.13 Nuko Uwiteka wimaga amaso ab'inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.
18 # Heb 2.13 Dore jyewe n'abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n'ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni.
19Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n'abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby'abazima byabazwa abapfuye?
20Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta museke uzabatambikira.
21Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe n'abashonji, maze nibasonza bazarakara bavume umwami wabo n'Imana yabo, bazararama barebe hejuru 22barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n'umwijima n'umubabaro umeze nk'ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w'icuraburindi. 23#Mat 4.15 #8.23: muri Bibliya Yera ya mbere, uyu murongo ni 9.1; bityo, 9.2-21 ihwanye na 9.1-20 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo. Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n'igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y'abanyamahanga.

Currently Selected:

Yesaya 8: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in