YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 64

64
1Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe#Icyampa . . . yawe: mu Ruheburayo, aya magambo aboneka kuri 63.19, bityo igice cya 64 gitangirwa na “nk'uko . . .”, ari wo murongo wa kabiri muri Bibliya Yera ya mbere. 64.2-11 ihwanye na 64.3-12 muri Bibliya Yera ya mbere. nk'uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe. 2Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe, 3#1 Kor 2.9 kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. 4Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa? 5Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk'ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk'umuyaga. 6Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu.
7Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w'intoki zawe. 8Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe. 9Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo. 10Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n'ibintu byacu byose binezeza byarononekaye. 11Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose?

Currently Selected:

Yesaya 64: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in