YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 12

12
Uwiteka ashimirwa imbabazi agirira abantu be
1Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza. 2#Kuva 15.2; Zab 118.14 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.” 3Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y'agakiza.
4Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. 5Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose. 6Wa muturage w'i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”

Currently Selected:

Yesaya 12: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in