Abeheburayo 4
4
Uburuhukiro Imana yageneye abayizera
1Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira. 2Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. 3#Zab 95.11 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti
“Narahiranye umujinya wanjye nti
‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”),
ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo#irangije imirimo yayo: cyangwa, nubwo yari yararangije imirimo yayo. imaze kurema isi. 4#Itang 2.2 Kuko hariho aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.” 5#Zab 95.11 Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” 6Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira, 7#Zab 95.7-8 Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo#ari wo: cyangwa, iwita. uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo
“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,
Ntimwinangire imitima.”
8 #
Guteg 31.7; Yos 22.4 Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby'undi munsi. 9Nuko rero, ku bw'ibyo haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana, 10#Itang 2.2 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk'uko Imana yaruhutse iyayo. 11Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
12Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. 13Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze.
Kristo ni umutambyi mukuru uruta abatambyi bakuru bo mu isezerano rya kera
14Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. 16Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.
Currently Selected:
Abeheburayo 4: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.