YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 45

45
Yosefu yirondorera bene se
1 # Ibyak 7.13 Yosefu ananirwa kwiyumanganya imbere y'abo bahagararanye bose, ahubwo avuga cyane ati “Nimusohore abantu bose bambise.” Ntihagira umuntu uhagararana na Yosefu, yirondorera bene se. 2Atera hejuru ararira, Abanyegiputa barabyumva, abo mu nzu ya Farawo barabyumva. 3Yosefu abwira bene se ati “Ndi Yosefu. Data aracyariho?” Bene se bashaka icyo bamusubiza kirabura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye. 4Yosefu abwira bene se ati “Ndabinginze nimunyegere.” Baramwegera aravuga ati “Ndi Yosefu mwene so, mwaguze ngo njyanwe muri Egiputa. 5None ntimubabare, ntimwirakaririre yuko mwanguze ngo nzanwe ino, kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw'abantu. 6Inzara imaze imyaka ibiri mu gihugu, hasigaye indi myaka itanu, batazahingiramo ntibasaruriremo. 7Kandi Imana yatumye mbabanziriza ngo ibabesheho mugire icyo musiga mu isi, ibarokoze gukiza gukomeye. 8Nuko none si mwe mwanyohereje ino ahubwo ni Imana, kandi yangize nka se wa Farawo n'umutegeka w'urugo rwe rwose, n'umutware w'igihugu cya Egiputa cyose.
9 # Ibyak 7.14 “Nimwihute, muzamuke mujye kuri data mumubwire muti ‘Umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose, manuka umusange ntutinde. 10Kandi uzatura mu gihugu cy'i Gosheni, umube bugufi, wowe n'abana bawe n'abuzukuru bawe, n'imikumbi yawe n'amashyo yawe, n'ibyo ufite byose. 11Kandi ngo azakugerererayo, kuko hagisigaye imyaka itanu y'inzara, we gukenana n'inzu yawe n'ibyo ufite byose.’
12“Kandi murirebera, na mwene mama Benyamini arirebera, yuko ari jye ubyikuriye mu kanwa. 13Kandi muzabwire data icyubahiro cyanjye cyose mfite muri Egiputa, muzamubwire ibyo mwabonye byose, kandi muzatebutse data mumuzane ino.”
14Yosefu ahobera mwene nyina Benyamini, begamiranya amajosi ararira, Benyamini aririra ku ijosi rya Yosefu. 15Asoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira na we.
Farawo na Yosefu batumira Yakobo
16Inkuru y'ibyo igera kwa Farawo yuko bene se wa Yosefu baje, binezeza Farawo n'abagaragu be cyane. 17Farawo abwira Yosefu ati “Bwira bene so ngo nimugenze mutya: muhekeshe indogobe zanyu imitwaro, mugende mujye mu gihugu cy'i Kanāni, 18muzane so n'abo mu ngo zanyu, muze iwe, ngo na we azabaha ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa, muzarya ibirushaho kuba byiza byo mu gihugu. 19Ndagutegetse kubabwira uti ‘Nimugenze mutya: mujyane amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gushyiramo abana banyu bato n'abagore banyu, muzane na so, muze ino. 20Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.’ ”
21Abana ba Isirayeli babigenza batyo. Yosefu abaha amagare nk'uko Farawo yategetse, abaha n'impamba. 22Kandi uko bangana, aha umuntu wese imyenda yo gukuranwa, ariko aha Benyamini ibice by'ifeza magana atatu, amuha n'imyenda yo gukuranwa gatanu. 23Na se amwoherereza izi ntashyo: indogobe cumi zihetse ibyiza bya Egiputa, n'indogobe z'ingore cumi zihetse imyaka y'impeke, n'imitsima n'ibyokurya bindi by'impamba bya se. 24Nuko asezerera bene se, bagenda ababwiye ati “Mwirinde, ntimutonganire mu nzira.”
25Bava muri Egiputa barazamuka, bagera mu gihugu cy'i Kanāni kuri se Yakobo. 26Baramubwira bati “Yosefu aracyariho, ni we mutware w'igihugu cya Egiputa cyose.” Yakobo arakakara,#Yakobo arakakara: cyangwa, umutima wa Yakobo ntiwakonjōka. kuko atabemereye.
27Bamubwira amagambo yose Yosefu yabatumye. Abonye ya magare Yosefu yohereje kumuhagurutsa, umutima wa se wabo Yakobo urahembūka, 28Isirayeli aravuga ati “Ni byo bizi! Yosefu umwana wanjye aracyariho, ndajya kubonana na we ntarapfa.”

Currently Selected:

Itangiriro 45: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy