YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 35

35
Rasheli apfa, amaze kubyara Benyamini
1 # Itang 28.11-17 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.”
2Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n'abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda, 3duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w'umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” 4Baha Yakobo imana z'abanyamahanga zose bari bafite, n'impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y'igiti cyitwa umwela cyari hafi y'i Shekemu.
5Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo. 6Nuko Yakobo asohora i Luzi ni yo Beteli, iri mu gihugu cy'i Kanāni we n'abantu bose bari kumwe. 7Yubakayo igicaniro, yita aho hantu “Eli Beteli”, kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se. 8Kandi Debora wareraga Rebeka arapfa, bamuhamba hepfo y'i Beteli munsi y'igiti cyitwa umwaloni, bacyita Alonibakuti.#Alonibakuti risobanurwa ngo umwaloni w'iririro. Umwaloni n'umwela n'umweloni ni amazina y'igiti kinini kimwe.
9Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha. 10#Itang 32.28 Imana iramubwira iti “Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe.” Nuko imwita Isirayeli. 11#Itang 17.4-8 Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n'iteraniro ry'amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe, 12kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.” 13Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka. 14#Itang 28.18-19 Yakobo ashinga inkingi y'amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry'ibyokunywa, ayisukaho n'amavuta ya elayo. 15Yakobo yita aho hantu yavuganiye n'Imana Beteli.
16Bava i Beteli baragenda, bari bashigaje akarere bakagera muri Efurata, Rasheli araramukwa, aragumirwa. 17Kandi akigumiwe umubyaza aramubwira ati “Witinya, kuko uri bubyare undi muhungu.” 18Kandi mu ipfa rye, ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini.#Benoni risobanurwa ngo Umwana w'umubabaro wanjye. Benyamini risobanurwa ngo Umwana w'ukuboko kwanjye kw'iburyo.
19Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu. 20Yakobo ashinga inkingi ku gituro cye, ari yo nkingi y'igituro cya Rasheli ikiriho na bugingo n'ubu. 21Isirayeli aragenda, abamba ihema hirya y'inzu ndende y'amatafari yo muri Ederi.
Bene Yakobo
(1 Ngoma 2.1-2)
22 # Itang 49.4 Kandi Isirayeli agituye muri icyo gihugu, Rubeni aragenda asambana na Biluha inshoreke ya se, Isirayeli arabimenya.
Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri. 23Aba Leya ni Rubeni imfura ya Yakobo, na Simiyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zebuluni, 24aba Rasheli ni Yosefu na Benyamini, 25aba Biluha umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali, 26aba Zilupa umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu ba Yakobo yabyariye i Padanaramu.
27 # Itang 13.18 Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure kuri Kiriyati Aruba ni ho Heburoni, aho Aburahamu na Isaka baturaga. 28Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani. 29Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba.

Currently Selected:

Itangiriro 35: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy