YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 33

33
Yakobo yuzura na Esawu; agura ubutaka i Shekemu
1Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n'abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n'inshoreke zombi abazo. 2Ashyira imbere inshoreke n'abana bazo, akurikizaho Leya n'abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu. 3Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se. 4Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira. 5Esawu yubura amaso abona ba bagore n'abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?”
Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.” 6Maze za nshoreke zīgira hafi zo n'abana bazo, bikubita hasi. 7Na Leya n'abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubita hasi.
8Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw'iki?”
Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”
9Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite ubyiharire.”
10Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk'uko umuntu abona mu maso h'Imana, ukanezererwa. 11Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomēra, arayemera.
12Aramubwira ati “Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.”
13Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n'amashyo mfite byonsa, babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose. 14Ndakwinginze databuja, ujye imbere y'umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk'uko kugenda kw'amatungo nshoreye kuri, kandi nk'uko kugenda kw'abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.”
15Esawu aramusubiza ati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.”
Yakobo aramubaza ati “Ni ab'iki? Nkugirireho umugisha databuja.” 16Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri. 17Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibirāro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti.#Sukoti risobanurwa ngo Ibirāro cyangwa Ingando.
18Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy'i Kanāni, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y'umudugudu. 19#Yos 24.32; Yoh 4.5 Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by'ifeza ijana. 20Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.”#Eli Elohe Isirayeli risobanurwa ngo Imana ni yo Mana ya Isirayeli.

Currently Selected:

Itangiriro 33: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy