Kuva 24
24
Isezerano ry'Uwiteka n'Abisirayeli rirakomezwa
1Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure, 2Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.”
3Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” 4Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri. 5Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro. 6Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro. 7Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”
8 #
Mat 26.28; Mar 14.24; Luka 22.20; 1 Kor 11.25; Heb 9.19-20; 10.29 Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari.”
9Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi 10bareba Imana y'Abisirayeli: munsi y'ibirenge byayo hameze nk'amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n'ijuru ry'umupyēmure ubwaryo. 11Kandi abatoranijwe b'Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.
Uwiteka ahamagara Mose ngo yongere kuzamuka umusozi wa Sinayi
12Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by'amabuye biriho amategeko, n'ibyategetswe nandikiye kubigisha.”#nandikiye kubigisha: cyangwa, nanditse ngo ubigishe. 13Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w'Imana. 14Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.”
15Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira. 16Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu. 17Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriro ukongora ku mutwe w'uwo musozi. 18#Guteg 9.9 Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.
Currently Selected:
Kuva 24: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.