Kuva 21
21
Andi mategeko y'Imana
1 #
Guteg 15.12-18
“Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo. 2#Lewi 25.39-46 Nugura umugurano w'Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw'umudendezo, atagize icyo yicunguje. 3Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n'umugore we ajyane na we. 4Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n'abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine. 5Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n'umugore wanjye n'abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw'umudendezo’, 6shebuja amujyane imbere y'Imana#Imana: cyangwa, abacamanza; reba Zab 82. amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.
7“Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n'abagurano b'abagabo. 8Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano. 9Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk'ibyo yagirira umukobwa we. 10Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n'imyambaro ye, ntamwicire igihe. 11Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.
12 #
Lewi 24.17
“Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa. 13#Kub 35.10-34; Guteg 19.1-13; Yos 20.1-9 Kandi umuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira. 14Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahōrwe.
15“Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
16 #
Guteg 24.7
“Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.
17 #
Lewi 20.9; Mat 15.4; Mar 7.10 “Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.
18“Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe, 19nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n'urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza.
20“Umuntu nakubita inkoni umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa. 21Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.
22“Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w'uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk'uko abacamanza bategetse. 23Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi, 24#Lewi 24.19-20; Guteg 19.21; Mat 5.38 ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi, 25ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi.
26“Umuntu nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho. 27Kandi nakubita umugurano we w'umugabo cyangwa w'umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo.
28“Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n'urubanza. 29Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice. 30Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe. 31Naho yaba umuhungu w'umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse. 32Inka niyica umugurano w'umugabo cyangwa w'umugore, nyirayo azahe shebuja w'uwo shekeli z'ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.
33“Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo, 34nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir'urwobo.
35“Inka y'umuntu niyica iy'undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n'intumbi na yo bayigabane. 36Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.
Andi mategeko y'Imana
37“Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.#21.37: muri Bibliya Yera ya mbere, uyu murongo ni 22.1; bityo 22.2-31 ihwanye na 22.1-30 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo.
Currently Selected:
Kuva 21: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.