YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 12

12
Herode ashaka kwica Petero, marayika aramukiza
1Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. 2Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana. 3Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe. 4#Kuva 12.1-27 Amaze kumufata amushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize. 5Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.
6Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe. 7Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa. 8Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.” 9Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi. 10Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw'icyuma rijya mu murwa. Rurabīkingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho.
11Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by'ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose.”
12Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. 13Petero akomanga ku rugi rw'irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva. 14Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. 15Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”
16Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa. 17Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y'imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi.
18Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye. 19Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba.
Urupfu rwa Herode
20Bukeye Herode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.
21Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y'ubugabe, yicara ku ntebe y'ubwami arabaganirira. 22Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry'Imana, si iry'umuntu!” 23Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.
24Ariko ijambo ry'Imana riragwira riramamara.
25Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy