YouVersion Logo
Search Icon

2 Abami 1

1
Eliya ahanurira Umwami Ahaziya gupfa
1Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.
2Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry'insobekerane ry'icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Bālizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.” 3Ariko marayika w'Uwiteka abwira Eliya w'i Tishubi ati “Haguruka ujye guhura n'intumwa z'umwami w'i Samariya, uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’ 4Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.’ ”
Nuko Eliya aragenda. 5Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n'iki?”
6Ziramubwira ziti “Twahuye n'umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.’ ”
7Arababaza ati “Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?”
8 # Mat 3.4 Baramusubiza bati “Ni umugabo w'impwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi w'uruhu.”
Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w'i Tishubi.”
9Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y'umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ”
10 # Luka 9.54 Eliya asubiza umutware w'ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.
11Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”
12Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w'Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.
13Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w'Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n'ay'abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay'igiciro cyinshi. 14Ubwa mbere umuriro wavuye mu ijuru utwikana abatware bombi n'ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubere ay'igiciro cyinshi.”
15Maze marayika w'Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami. 16Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”
17Bukeye aratanga nk'uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w'Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w'umuhungu yari afite.
18Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

Currently Selected:

2 Abami 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy