YouVersion Logo
Search Icon

1 Abami 22

22
Ahabu na Yehoshafati bajya inama zo gutabara
(2 Ngoma 18.2-27)
1Kandi Abasiriya n'Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana. 2Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w'Abayuda yamanutse asanga umwami w'Abisirayeli.
3Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?” 4Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?”
Yehoshafati asubiza umwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.” 5Yehoshafati abwira umwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”
6Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”
7Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”
8Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”
Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”
9Nuko umwami w'Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
10Kandi umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry'i Samariya, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo. 11Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ” 12N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabara utere i Ramoti y'i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”
13Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk'ayabo, uvuge ibyiza.”
14Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”
15Nuko ageze imbere y'umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se turorere?”
Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”
16Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry'Uwiteka?”
17 # Kub 27.17; Mat 9.36; Mar 6.34 Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafite umwungeri.” Uwiteka ni ko kuvuga ati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubire iwabo umuntu wese atahe iwe amahoro.”
18Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurire ibyiza keretse ibibi?”
19 # Yes 6.1; Yobu 1.6 Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso. 20Uwiteka arabaza ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y'i Galeyadi?’ Umwe avuga ibye undi ibye. 21Nyuma haza umwuka ahagarara imbere y'Uwiteka aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’ 22Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Na we ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’ Na we aramusubiza ati ‘Nuko uzamushukashuke, kandi uzabishobore. Genda ugire utyo.’
23“Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.”
24Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubita Mikaya urushyi, aramubaza ati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugana nawe.”
25Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w'inzu wihisha.”
26Maze umwami w'Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoni umutware w'umurwa, na Yowasi umwana w'umwami 27muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburire ibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugeza aho azatabarukira amahoro.’ ”
28Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”
Abami batabara, Ahabu yicwa
(2 Ngoma 18.24-34)
29Bukeye umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda baratabara, batera i Ramoti y'i Galeyadi. 30Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.” Nuko umwami w'Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.
31Kandi ubwo umwami w'i Siriya yari yategetse abatware b'amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w'Abisirayeli wenyine.” 32Nuko abatware b'amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w'Abisirayeli koko.” Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka, 33ariko abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira. 34Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w'Abisirayeli mu ihuriro ry'imyambaro ye y'ibyuma. Umwami ni ko kubwira umwerekeza w'igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”
35Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n'Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare. 36Izuba rigiye kurenga bararangurura mu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu mudugudu w'iwabo no mu gihugu cyabo.”
37Uko ni ko umwami yatanze, bamuzana i Samariya bamuhambayo. 38Igare rye baryogereza ku kidendezi cy'i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga.
39Ariko indi mirimo ya Ahabu n'ibyo yakoze byose, n'inzu ye yubakishije amahembe y'inzovu n'imidugudu yubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli? 40Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.
Ibya Yehoshafati
(2 Ngoma 20.31—21.1)
41Mu mwaka wa kane Ahabu umwami w'Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda. 42Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi. 43Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka.#22.43-54 muri Bibliya Yera ya mbere, iyi mirongo ihwanye na 22.45-54 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo. 44Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu. 45Kandi Yehoshafati yuzura n'umwami w'Abisirayeli.
46Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n'ibyo yerekanishije imbaraga ze n'intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? 47Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.
48Icyo gihe Edomu ntibari bafite umwami, igisonga ni cyo cyari nk'umwami.
49Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z'i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi. 50Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n'abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera. 51Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.
52Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yehoshafati umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli. 53Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, agendana ingeso za se n'iza nyina n'iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure. 54Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.

Currently Selected:

1 Abami 22: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy