YouVersion Logo
Search Icon

2 Petero 2

2
Ibyerekeye abigisha b'ibinyoma
1Ariko nk'uko hariho abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b'ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse. 2Ingeso zabo z'isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y'ukuri. 3Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y'amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.
4Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y'umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka, 5#Itang 6.1—7.24 kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n'abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y'abatubaha Imana umwuzure, 6#Itang 19.24 kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana, 7#Itang 19.1-16 ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha, 8(kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugome yarebaga akumva.) 9Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w'amateka ngo bahanwe, 10ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa.
Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro, 11nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n'ubushobozi, ntibahangāra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka. 12Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk'inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo, 13bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n'inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza. 14Amaso yabo yuzuye ubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab'imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa. 15#Kub 22.4-35 Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa, 16ariko ahanwa ubugome bwe ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ry'umuntu, ikabuza ibisazi by'uwo muhanuzi.
17Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, barindiwe umwijima w'icuraburindi 18kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubiri n'imigenzo y'isoni nke. 19Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z'ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye n'imbata yacyo.
20Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by'isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. 21Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe. 22#Imig 26.11 Ibyabasohoyeho ni iby'uyu mugani w'ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”

Currently Selected:

2 Petero 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy