YouVersion Logo
Search Icon

2 Ngoma 2

2
Imyiteguro yo kubaka urusengero
(1 Abami 5.1-12)
1Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'abantu inzovu munani bo kubāza amabuye mu misozi, n'abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira.
2Salomo atuma kuri Hiramu umwami w'i Tiro ati “Nk'uko wagiriraga umukambwe wanjye Dawidi, ukamwoherereza imyerezi yo kubaka inzu yo kubamo, abe ari ko ungirira nanjye. 3Dore ndenda kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumura neza, no ku bw'imitsima ihora imurikwa imbere y'Uwiteka, no ku bw'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z'amezi, no ku birori byashyizweho by'Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe. 4Kandi n'inzu nenda kubaka ni nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose. 5#1 Abami 8.27; 2 Ngoma 6.18 Ariko ni nde ubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere? 6Nuko none unyoherereze umugabo w'umuhanga, uzi gukora iby'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'imyenda y'imihengeri n'iya kamurari n'iy'imikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara y'uburyo bwose, kugira ngo abane n'abagabo b'abahanga turi kumwe i Buyuda n'i Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye. 7Kandi unyoherereze imyerezi n'imiberoshi, n'ibiti bisa n'imisagavu by'i Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana n'abagaragu bawe, 8kugira ngo bantunganyirize ibiti byinshi cyane, kuko inzu ngiye kubaka izaba nini bitangaje. 9Kandi dore nzaha abagaragu bawe b'ababaji batsinda ibiti, indengo z'ingano zihuye inzovu ebyiri, n'indengo za sayiri inzovu ebyiri, n'incuro z'intango za vino inzovu ebyiri, n'ibibindi by'amavuta inzovu ebyiri.”
10Nuko Hiramu umwami w'i Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.” 11Kandi Hiramu yongera kuvuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n'isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana ujijutse wahawe ubwenge n'ubuhanga, akaba ari we ugiye kubakira Uwiteka inzu, no kubaka inzu y'ubwami. 12None ntumye umugabo w'umuhanga uzi kwitegereza witwa Huramu, 13umwana w'umugore wo muri bene Dani, na se yari umugabo w'i Tiro, umuhanga w'imirimo y'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'amabuye n'ibiti n'imyenda y'imihengeri, n'iy'imikara ya kabayonga n'iy'igitare cyiza n'iya kamurari, kandi azi no gukeba amabara y'uburyo bwose no guhimba uburyo bwose buhimbwa, kugira ngo ahabwe umwanya hamwe n'abagaragu bawe b'abahanga, n'abahanga ba databuja umukambwe wawe Dawidi. 14Nuko rero ingano na sayiri n'amavuta na vino uko databuja yavuze, azabyoherereza abagaragu be, 15natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nk'ibihare tubigeze i Yopa, nawe uzabizamura ubigeze i Yerusalemu.”
16Bukeye Salomo abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isirayeli, uko umubare wari warabazwe na se Dawidi wari uri, haboneka abantu agahumbi n'inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana atandatu. 17Akura muri bo abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'inzovu umunani bo kubāza amabuye mu misozi, n'ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira abantu babakoresha.

Currently Selected:

2 Ngoma 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy