YouVersion Logo
Search Icon

2 Ngoma 12

12
Umwami wa Egiputa atera i Buyuda asahura urusengero
(1 Abami 14.25-28)
1Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y'Uwiteka hamwe n'Abisirayeli bose. 2Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka. 3Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n'abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n'abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n'Abasukimu n'Abanyetiyopiya. 4Atsinda imidugudu y'Abayuda igoswe n'inkike, arongera atera i Yerusalemu.
5Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n'abatware b'Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ”
6Maze abatware ba Isirayeli n'umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”
7Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n'uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n'ukuboko kwa Shishaki. 8Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n'ubuhake bw'abami b'ibindi bihugu.”
9 # 1 Abami 10.16-17; 2 Ngoma 9.15-16 Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ubwo mu nzu y'umwami, arabijyana byose. Ajyana n'ingabo z'izahabu Salomo yacurishije. 10Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z'imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami. 11Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi. 12Nuko yicishije bugufi, uburakari bw'Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n'i Buyuda hari hakirimo ibyiza.
13Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi. 14Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.
15Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw'ibitabo byandikwagamo amazina y'abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu. 16Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.

Currently Selected:

2 Ngoma 12: BYSB

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in