YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 3

3
Inshingano y'abepisikopi n'abadiyakoni
1Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.” 2#Tito 1.6-9 Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w'umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, 3utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w'impiya, 4utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose. 5(Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry'Imana?) 6Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho. 7Kandi akwiriye gushimwa neza n'abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani.
8Kandi n'abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi, 9ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza. 10Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w'ubudiyakoni. 11N'abadiyakonikazi#abadiyakonikazi: cyangwa, abagore b'abadiyakoni. na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose. 12Abadiyakoni babe abagabo b'umugore umwe, bategeka neza abana babo n'abo mu ngo zabo. 13Kuko abakora neza uwo murimo w'ubudiyakoni bibonera umwanya w'icyubahiro mwiza, n'ubushizi bw'amanga bwinshi bwo kwizera#kwizera: cyangwa, kuvuga ibyo kwizera. Yesu Kristo.
14Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba, 15kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuri igushyigikiye. 16Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

Currently Selected:

1 Timoteyo 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy