YouVersion Logo
Search Icon

1 Abatesalonike 5

5
1Ariko bene Data, iby'ibihe n'iminsi ntimugomba kubyandikirwa, 2#Mat 24.43; Luka 12.39; 2 Pet 3.10 kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro. 3Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk'uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. 4Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk'umujura, 5kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. Ntituri ab'ijoro cyangwa ab'umwijima. 6Nuko rero twe gusinzira nk'abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha 7kuko abasinzira basinzira nijoro, n'abasinda bagasinda nijoro. 8#Yes 59.17; Ef 6.13-17 Ariko twebweho ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. 9Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo 10wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we. 11Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk'uko musanzwe mubikora.
Indunduro
12Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. 13Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro.
14Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. 15Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.
16Mwishime iteka, 17musenge ubudasiba, 18mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
19Ntimukazimye Umwuka w'Imana 20kandi ntimugahinyure ibihanurwa, 21ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, 22mwirinde igisa n'ikibi cyose.#igisa . . . cyose: cyangwa, mwirinde icyaha cy'uburyo bwose.
23Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 24Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.
25Bene Data, mudusabire.
26Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera.
27Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko.
28Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Currently Selected:

1 Abatesalonike 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy