YouVersion Logo
Search Icon

1 Abatesalonike 4

4
Kwezwa n'urukundo no gufatanya bya kivandimwe
1Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk'uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho. 2Muzi amategeko twahawe n'Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo. 3Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, 4ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro,#amenye . . . icyubahiro: cyangwa, amenye ko akwiriye kwibonera uwe mugeni mu buryo bwera bw'icyubahiro. 5mudatwarwa n'irari ryo kurigira nk'abapagani batazi Imana, 6kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se#kuriganya . . . Se: cyangwa, gucumura kuri mwene Se. kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y'ibyo byose nk'uko twabanje kubabwira no kubahamiriza. 7Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. 8Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera.
9Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n'Imana gukundana, 10ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b'i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze, 11kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk'uko twabategetse, 12kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.#mudafite . . . mukennye: cyangwa, mutagira uwo muremerera.
Kugaruka kwa Kristo n'umuzuko w'abapfuye
13Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby'abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. 14Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.
15 # 1 Kor 15.51-52 Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n'ijambo ry'Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k'Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. 16Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, 17maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose. 18Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.

Currently Selected:

1 Abatesalonike 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy