YouVersion Logo
Search Icon

1 Samweli 8

8
Abantu bisabira umwami
1Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b'Abisirayeli. 2Imfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b'i Bērisheba. 3Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk'ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.
4Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. 5#Guteg 17.14 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk'ayandi mahanga yose.” 6Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka. 7Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo. 8Barakugenza nk'uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana. 9Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.”
10Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y'Uwiteka yose. 11Aravuga ati “Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora iby'amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y'amagare ye. 12Kandi azabatoraniriza kuba abatware b'abantu igihumbi n'ab'abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n'abasaruzi be, n'abacuzi b'intwaro zo kurwanisha n'ab'ibyuma by'amagare ye. 13Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi n'abavuzi b'imitsima. 14Kandi azatora imirima yanyu n'inzabibu zanyu n'imyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be. 15Kandi azabaka amakoro y'igice kimwe mu icumi cy'imbuto zanyu n'icy'inzabibu zanyu, ayahe abatware be n'abagaragu be. 16Kandi azabanyaga abagaragu banyu n'abaja banyu, n'amatungo yanyu y'inyamibwa#Amatungo . . . inyamibwa: mu Ruheburayo handitswe ngo, abasore banyu beza. n'indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye. 17Azenda igice kimwe mu icumi cy'amatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be. 18Maze uwo munsi muzaborozwa n'uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.”
19Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka 20kugira ngo natwe duse n'andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.” 21Nuko Samweli amaze kumva amagambo y'abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana. 22Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire umwami.”
Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubire mu mudugudu w'iwabo.”

Currently Selected:

1 Samweli 8: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in