YouVersion Logo
Search Icon

1 Petero 5

5
Inshingano y'abakuru b'Itorero n'abasore
1Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. 2#Yoh 21.15-17 Muragire umukumbi w'Imana wo muri mwe mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk'uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw'umutima ukunze 3kandi mudasa n'abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by'umukumbi. 4Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika.
5 # Imig 3.34 Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. 6#Mat 23.12; Luka 14.11; 18.14 Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. 7Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. 8Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera. 9Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro. 10Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato. 11Icyubahiro n'ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.
12 # Ibyak 15.22,40 Mbandikiye uru rwandiko rw'amagambo make, rwanditswe n'ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw'Imana navuze ari ubw'ukuri#navuze . . . ukuri: cyangwa, yuko ubu buntu bw'Imana muhagazemo, ari ubw'ukuri., nimubuhagararemo mushikamye.
13 # Ibyak 12.12,25; 13.13; 15.37-39; Kolo 4.10; Fili 1.24 Itorero ry'i Babuloni ry'abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya. 14Mutashyanishe guhoberana k'urukundo.
Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.

Currently Selected:

1 Petero 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy