Ariko wa Mugore ahabwa amababa abiri nk’aya kagoma nini cyane, kugira ngo aguruke ajya mu butayu kure ya ya Nzoka, ahantu yari yateguriwe ngo ahamare igihe, n’ibihe, n’inusu y’igihe, agaburirwa. Nuko ya Nzoka ivundereza ibintu bimeze nk’uruzi rw’amazi inyuma ya wa Mugore, kugira ngo atwarwe n’imivu y’ibyo bizi, nyamara isi iramutabara; ubutaka burabumbuka maze bumira rwa ruzi ruvunderejwe na cya Kiyoka.