1
Imigani 17:17
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Incuti ntihwema gukunda, kandi umuvandimwe avukira gutabara aho rukomeye.
Compare
Explore Imigani 17:17
2
Imigani 17:22
Umutima ukeye ukomeza ubuzima, naho umutima ushavuye wumisha amagufa.
Explore Imigani 17:22
3
Imigani 17:9
Uwihanganira igicumuro aba akomeje umubano, ariko ugitaranga atandukanya incuti.
Explore Imigani 17:9
4
Imigani 17:27
Uwifata mu magambo ye aba afite ubumenyi, kandi udapfa guhubuka aba ari umunyabwenge.
Explore Imigani 17:27
5
Imigani 17:28
N’umusazi, iyo yicecekeye, bamwita umunyabuhanga, yafunga umunwa we, bakamwita umunyabwenge.
Explore Imigani 17:28
6
Imigani 17:1
Akamanyu k’umugati ukakaye umuntu ariye mu mahoro, karuta inzu yuzuye inyama ariko irimo amahane.
Explore Imigani 17:1
7
Imigani 17:14
Gushoza amahane ni nko kugomorora amazi, ujye wigendera intonganya zitaravuka.
Explore Imigani 17:14
8
Imigani 17:15
Ari ukwirengagiza icyaha cy’umugome, ari no kukigereka ku ntungane, byombi, Uhoraho arabyanga.
Explore Imigani 17:15
Home
Bible
Plans
Videos