1
Mariko 13:13
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Kandi muzangwa n’abantu bose, muzira izina ryanjye; ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo nguwo azarokorwa.
Compare
Explore Mariko 13:13
2
Mariko 13:33
Mwitonde, mube maso, kuko mutazi igihe bizabera.
Explore Mariko 13:33
3
Mariko 13:11
Maze igihe bazaba babajyanye kubatanga, ntimuzabunze imitima mwibaza icyo muzavuga. Muzavuge ikibajemo muri uwo mwanya, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo azaba ari Roho Mutagatifu ubavugiramo.
Explore Mariko 13:11
4
Mariko 13:31
Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye nta bwo azashira.
Explore Mariko 13:31
5
Mariko 13:32
Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine.
Explore Mariko 13:32
6
Mariko 13:7
Nimwumva bavuga intambara cyangwa impuha zayo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.
Explore Mariko 13:7
7
Mariko 13:35-37
Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko, cyangwa mu gitondo, kugira ngo atazaza abatunguye, agasanga musinziriye. Ibyo mbabwiye, mbibwiye n’abandi bose: Murabe maso!»
Explore Mariko 13:35-37
8
Mariko 13:8
Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi, kandi hamwe hazaba imitingito y’isi, ahandi hatere inzara. Bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara.
Explore Mariko 13:8
9
Mariko 13:10
Icyakora, Inkuru Nziza izabanza yogezwe mu mahanga yose.
Explore Mariko 13:10
10
Mariko 13:6
kuko hazaza benshi biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ’Ni jye Kristu’, maze bayobye abantu benshi.
Explore Mariko 13:6
11
Mariko 13:9
Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabagabiza inkiko, mukubitirwe mu masengero. Bazabahagarika imbere y’abami n’abandi bategetsi, ari jye babaziza, bityo muzambere abagabo imbere yabo.
Explore Mariko 13:9
12
Mariko 13:22
Kuko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abiyita abahanuzi berekana ibimenyetso, bakore n’ibitangaza byo kuyobya n’abatowe, iyaba byashobokaga.
Explore Mariko 13:22
13
Mariko 13:24-25
Muri iyo minsi kandi, nyuma y’icyo cyorezo, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane.
Explore Mariko 13:24-25
Home
Bible
Plans
Videos