Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.»