Niwirinda kwica isabato,
no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu,
ukita isabato «Umunsi w’umunezero»,
umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro»,
ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora,
wirinda guharanira inyungu zawe,
cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca,
ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho,
maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi,
ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe.
Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.