Izayi 58:4-5
Izayi 58:4-5 KBNT
Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru! Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho?





