1
Izayi 49:15
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa ? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa.
Compare
Explore Izayi 49:15
2
Izayi 49:16
Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye, inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya.
Explore Izayi 49:16
3
Izayi 49:25
Nyamara, dore uko Uhoraho yavuze : Uwaboshywe n’intwari azagobotorwa, n’umuryango wanyazwe n’igihangange uzagaruzwa. Uguteraho amahane, ni jye uzamurwanya, abahungu bawe, ni jye uzabakiza.
Explore Izayi 49:25
4
Izayi 49:6
Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo, no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»
Explore Izayi 49:6
5
Izayi 49:13
Ijuru nirivuze impundu, isi nisabagire, imisozi itere indirimbo z’ibyishimo, kuko Uhoraho yahumurije umuryango we, abakozwaga isoni, akabereka urukundo rwe.
Explore Izayi 49:13