Avuze atya Uhoraho,
Nyir’ubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye :
Ni jye Uhoraho, Imana yawe,
ukwigisha ibikugirira akamaro,
nkakuyobora mu nzira unyuramo.
Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye,
amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi,
n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja