1
Iyimukamisiri 8:18-19
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nyamara uwo munsi nzarobanura igihugu cya Gosheni, aho umuryango wanjye utuye, maze hoye guterwa n’ibibugu. Bityo uzamenya ko jyewe, Uhoraho, mba muri icyo gihugu rwagati! Nzaca urugabano hagati y’imbaga yanjye n’iyawe; kandi icyo kimenyetso kizaba ejo.’»
Compare
Explore Iyimukamisiri 8:18-19
2
Iyimukamisiri 8:1
Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Ramburira ukuboko kwawe n’inkoni yawe ku migezi, ku miyoboro, no ku biyaga, maze uvundurire imitubu ku gihugu cya Misiri.’»
Explore Iyimukamisiri 8:1
3
Iyimukamisiri 8:15
Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Explore Iyimukamisiri 8:15
4
Iyimukamisiri 8:2
Aroni aramburira ukuboko kwe ku mazi ya Misiri, maze imitubu iravundura izimagiza igihugu cya Misiri.
Explore Iyimukamisiri 8:2
5
Iyimukamisiri 8:16
Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo ku isaha agiraho ku nkombe y’amazi; umubwire uti ’Uhoraho aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga.
Explore Iyimukamisiri 8:16
6
Iyimukamisiri 8:24
Farawo aravuga ati «Ngaho! Nzabareka mugende, mujye mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yanyu: icyakora ntimuzajye kure cyane! Kandi muzansabire.»
Explore Iyimukamisiri 8:24
Home
Bible
Plans
Videos