Jyewe rero nzatera umutima wa Farawo kunangira. Nzagwiza ibimenyetso byanjye n’ibitangaza byanjye mu gihugu cya Misiri, ariko Farawo nta bwo azabumva. Nzaramburira ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze ku bubasha bwanjye mvane mu gihugu cya Misiri ingabo zanjye, umuryango wanjye, Abayisraheli.