Uhoraho rero anyura imbere ya Musa, maze avuga aranguruye ati «Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka, Imana igaragariza ubuntu bwayo ibisekuru ibihumbi n’ibihumbi, ikihanganira igicumuro, ubwigomeke n’icyaha, ariko ntireke guhanira igicumuro cy’ababyeyi mu bana n’abuzukuru babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu n’icya kane!»