Naho ubundi se, ni iki kizerekana ko jyewe n’umuryango wawe dufite ubutoni mu maso yawe? Si uko wajyana natwe, bityo jyewe n’umuryango wawe ntiduse n’indi miryango iri ku bwisanzure bw’isi?» Uhoraho asubiza Musa, ati «Icyo unsabye na cyo nzagikora, ku mpamvu y’uko ufite ubutoni mu maso yanjye, kandi nkaba nkwiyiziye mu izina.»