Muri iryo joro, nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa; kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Ni jye Uhoraho!
Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona amaraso, maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri.