maze icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri kizapfe, kuva ku mfura ya Farawo yari kuzamusimbura ku ngoma kugeza ku mfura yavutse ku muja upfukamye inyuma y’urusyo, no kugeza ku buriza bwose bw’amatungo. Mu gihugu cya Misiri hose hazacura imiborogo, batigeze bumva mbere kandi batazongera kumva ukundi.