1
Umubwiriza 9:10
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari.
Compare
Explore Umubwiriza 9:10
2
Umubwiriza 9:11
Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane.
Explore Umubwiriza 9:11
3
Umubwiriza 9:9
Wishimane n’umugore ukunda igihe ukiriho muri ubwo buzima buyoyoka Imana yaguhaye, kuko ari yo ngororano ukura mu mvune z’ubuzima bwawe ku isi.
Explore Umubwiriza 9:9
4
Umubwiriza 9:7
Genda urye umugati wawe mu byishimo, unywe divayi yawe mu munezero, kuko Imana yishimiye ibikorwa byawe.
Explore Umubwiriza 9:7
5
Umubwiriza 9:18
Ubuhanga buruta intwaro z’intambara, ariko inkunguzi imwe ivutsa ibyiza byinshi.
Explore Umubwiriza 9:18
6
Umubwiriza 9:17
Amagambo atuje y’abanyabwenge yumvikana neza kurusha urusaku rw’umwami w’abasazi.
Explore Umubwiriza 9:17
7
Umubwiriza 9:5
Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi, nta n’igihembo cyabo kibaho, kuko baba baribagiranye.
Explore Umubwiriza 9:5