1
Umubwiriza 8:15
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Jyewe rero nakunze ibyishimo, kuko nta kindi kinyura umuntu ku isi atari ukurya, akanywa hanyuma agatengamara. Ndetse iyaba ibyo yabihoranaga mu miruho ye yose, igihe agifite ubuzima Imana yamuhaye ku isi.
Compare
Explore Umubwiriza 8:15
2
Umubwiriza 8:12
N’iyo umunyabyaha yacumuye incuro ijana, kandi akaramba, sinshidikanya ko ihirwe ari iry’abubaha Imana, kuko bayitinya.
Explore Umubwiriza 8:12
3
Umubwiriza 8:6
Ni koko, ikintu cyose gifite umwanya w’urubanza rwacyo, kuko ubugome bw’umuntu buzamugaruka.
Explore Umubwiriza 8:6
4
Umubwiriza 8:8
Nta muntu utegeka umwuka w’ubuzima, kugira ngo awubuze gushira, nta we utegeka umunsi w’urupfu, kandi nta wasonewe urwo rugamba, n’ubugome ntibukiza nyirabwo.
Explore Umubwiriza 8:8
5
Umubwiriza 8:11
Kubera ko icyemezo cyo guhana ikibi kitaziraho, umutima w’abantu urarikira kugira nabi.
Explore Umubwiriza 8:11
6
Umubwiriza 8:14
Hari ikindi kintu cy’impfabusa ku isi: intungane zimwe zigira ibyago byagombaga kugwirira abanyabyaha, hakaba n’abanyabyaha baronka ibyiza byagombaga guhabwa intungane. Ndemeza ko n’ibyo ari amashyengo.
Explore Umubwiriza 8:14
7
Umubwiriza 8:7
Mu by’ukuri ntaba azi ibizaba, n’uko bizagenda; none se ni nde wabimuhishurira?
Explore Umubwiriza 8:7