Ageze mu kaga, Manase yinginga Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane imbere y’Imana y’abasekuruza be. Arayisaba, Imana yiyemeza kugira impuhwe, yumva ugutakamba kwe maze imusubiza i Yeruzalemu kugira ngo akomeze ubwami bwe. Nuko Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.