«Nimukomere, mube intwari! Ntimutinye cyangwa ngo mukurwe imitima n’umwami w’Abanyashuru n’ingabo nyinshi ziri kumwe na we, kuko Uwo turi kumwe azirusha imbaraga; we afite imbaraga za muntu; naho twebwe dufite Uhoraho, Imana yacu, uje kudutabara kandi akaturwanirira mu ntambara zacu!» Abantu banezezwa n’amagambo ya Hezekiya, umwami wa Yuda.