1
Abanyaroma 6:23
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Ibihembo by'ibyaha ni urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho duherwa muri Kristo Yezu Umwami wacu.
Compare
Explore Abanyaroma 6:23
2
Abanyaroma 6:14
Ibyaha ntibikabaganze kuko mutakigengwa n'Amategeko, ahubwo mugengwa n'ubuntu Imana ibagirira.
Explore Abanyaroma 6:14
3
Abanyaroma 6:4
Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk'uko na we yapfuye, kugira ngo nk'uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw'ikuzo ry'Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya.
Explore Abanyaroma 6:4
4
Abanyaroma 6:13
Ingingo z'imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by'ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana kubera ko mwavuye ikuzimu mukaba bazima, muyegurire n'ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibiyitunganiye.
Explore Abanyaroma 6:13
5
Abanyaroma 6:6
Tumenye neza ibi ngibi: umuntu twari we kera yabambanywe na Kristo ku musaraba, kugira ngo kamere yacu ikunda ibyaha itsembwe tureke rwose kuba mu buja bw'ibyaha
Explore Abanyaroma 6:6
6
Abanyaroma 6:11
Namwe ni uko, mujye mwemera ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku bw'Imana mubikesha kuba muri Kristo Yezu.
Explore Abanyaroma 6:11
7
Abanyaroma 6:1-2
Ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Mbese tugumye gukora ibyaha kugira ngo ubuntu Imana itugirira bugwire? Ibyo ntibikanavugwe! Ese ko twapfuye ku byerekeye ibyaha twashobora dute kugumya kubikora?
Explore Abanyaroma 6:1-2
8
Abanyaroma 6:16
Mbese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu kugira ngo ababere Shobuja kandi mumwumvire, icyo gihe muba mwishyize mu buja bw'uwo muntu mwemeye kumvira? Byaba ari ibyaha mwiyeguriye bizabageza ku rupfu, kwaba ari ukumvira Imana bizabageza ku butungane.
Explore Abanyaroma 6:16
9
Abanyaroma 6:17-18
Dushimire Imana. Mwahoze mu buja bw'ibyaha, ariko none mwakurikije urugero rw'inyigisho mwahawe mubikuye ku mutima. Imana yabakuye ku ngoyi y'ibyaha ibagira abagaragu b'ubutungane.
Explore Abanyaroma 6:17-18