1
Abanyaroma 5:8
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Ariko Imana yatweretse ukuntu idukunda, igihe Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.
Compare
Explore Abanyaroma 5:8
2
Abanyaroma 5:5
Uyiringira kandi ntabwo azakorwa n'isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasakajwe mu mitima yacu bitewe na Mwuka Muziranenge twahawe.
Explore Abanyaroma 5:5
3
Abanyaroma 5:3-4
Si ibyo gusa ahubwo dufite n'ishema ry'amakuba yacu kuko tuzi ko amakuba atera kwihangana, kwihangana na ko kukadutera gutsinda ibitugerageza, kubitsinda na ko kukadutera kwiringira Imana.
Explore Abanyaroma 5:3-4
4
Abanyaroma 5:1-2
Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane imbere y'Imana, tubana amahoro na yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu. Ni we watugejeje kuri ubu buntu bw'Imana dushingiyeho kubera kumwizera. Noneho dufite ishema kuko twiringira kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana.
Explore Abanyaroma 5:1-2
5
Abanyaroma 5:6
Koko rero ku gihe Imana yateganyije twe tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiriye abatubaha Imana.
Explore Abanyaroma 5:6
6
Abanyaroma 5:9
Noneho ubwo twagizwe intungane imbere y'Imana n'amaraso ye, tuzarushaho gukizwa uburakari bwayo tubikesha Kristo.
Explore Abanyaroma 5:9
7
Abanyaroma 5:19
Koko rero nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwatumye rubanda baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k'umuntu umwe kuzahesha rubanda gutunganira Imana.
Explore Abanyaroma 5:19
8
Abanyaroma 5:11
Ikindi kandi, dusigaye duterwa ishema n'Imana kubera Umwami wacu Yezu Kristo waduhaye kwiyunga na yo.
Explore Abanyaroma 5:11