1
Abanyaroma 3:23-24
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy'ikuzo ry'Imana. Ariko none Imana yabahereye ubuntu kuba intungane imbere yayo, babikesha gucungurwa na Kristo Yezu.
Compare
Explore Abanyaroma 3:23-24
2
Abanyaroma 3:22
Ibagira intungane babikesha kwemera Yezu Kristo. Ibigirira abamwizera bose nta kurobanura.
Explore Abanyaroma 3:22
3
Abanyaroma 3:25-26-25-26
Ni we Imana yagennye ngo abere abantu icyiru ku bw'amaraso yabameneye babikesha kumwizera. Kwari ukwerekana ubutabera bwayo igihe yihanganiraga abantu, ntibahanire ibyaha bari barakoze mbere. No muri iki gihe yerekanye ubutabera bwayo, kugira ngo itaretse kuba intabera, igire intungane umuntu wese wizera Yezu.
Explore Abanyaroma 3:25-26-25-26
4
Abanyaroma 3:20
Ngiyo impamvu nta muntu n'umwe uba intungane imbere y'Imana, yitwaje ko akurikiza amategeko yayo. Icyo Amategeko abereyeho ni ukumenyesha umuntu ko yacumuye.
Explore Abanyaroma 3:20
5
Abanyaroma 3:10-12
Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta muntu n'umwe w'intungane ubaho, nta n'umwe usobanukiwe, nta n'umwe wambaza Imana. Bose bayiteshutseho, bose uko bangana ni imburamumaro, ntawe ukora ibikwiye, habe n'umwe!”
Explore Abanyaroma 3:10-12
6
Abanyaroma 3:28
Koko rero dusanga umuntu agirwa intungane imbere y'Imana kuko yizera Kristo, bidaturutse ku gukora ibitegekwa n'Amategeko.
Explore Abanyaroma 3:28
7
Abanyaroma 3:4
Ibyo ntibikanavugwe! Ni ngombwa kumenya ko Imana ari inyakuri, naho umuntu wese yaba umubeshyi. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ibyo uvuga bifite ishingiro, washyirwa mu rubanza watsinda.”
Explore Abanyaroma 3:4