1
Matayo 28:19-20
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Nuko rero nimugende muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data n'Umwana we na Mwuka Muziranenge, mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”
Compare
Explore Matayo 28:19-20
2
Matayo 28:18
Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi.
Explore Matayo 28:18
3
Matayo 28:5-6
Umumarayika abwira abagore ati: “Mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu umwe babambye ku musaraba ariko ntari hano, yazutse nk'uko yari yarabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye.
Explore Matayo 28:5-6
4
Matayo 28:10
Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye muri Galileya, ni ho bazambonera.”
Explore Matayo 28:10
5
Matayo 28:12-15
Abo batambyi baterana n'abakuru b'imiryango bajya inama, baha abasirikari amafaranga menshi barababwira bati: “Mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba musinziriye. Umutegetsi naramuka abimenye, tuzamugusha neza dutume mudakurikiranwa.” Abarinzi bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko babwirijwe. Nuko iyo nkuru yamamara mu Bayahudi kugeza na n'ubu.
Explore Matayo 28:12-15