1
Matayo 27:46
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”
Compare
Explore Matayo 27:46
2
Matayo 27:51-52
Nuko mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Isi iratingita, ibitare biriyasa. Imva zirakinguka, intore z'Imana nyinshi zapfuye zirazuka.
Explore Matayo 27:51-52
3
Matayo 27:50
Yezu yongera kurangurura ijwi, aherako avamo umwuka.
Explore Matayo 27:50
4
Matayo 27:54
Umukapiteni n'abasirikari be barindaga Yezu bumvise umutingito w'isi, kandi babonye ibindi byabaye, baratinya cyane baravuga bati: “Ni ukuri uyu muntu yari umwana w'Imana!”
Explore Matayo 27:54
5
Matayo 27:45
Uhereye saa sita, mu gihugu cyose hacura umwijima kugeza saa cyenda.
Explore Matayo 27:45
6
Matayo 27:22-23
Pilato arababaza ati: “None se Yezu witwa Kristo mugire nte?” Bose bati: “Nabambwe ku musaraba!” Pilato ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Barushaho gusakuza bati: “Nabambwe!”
Explore Matayo 27:22-23