1
Yohani 3:16
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Imana yakunze cyane abantu bo ku isi yose, ku buryo yatanze Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese adapfa burundu, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Compare
Explore Yohani 3:16
2
Yohani 3:17
Imana ntiyatumye Umwana wayo ku isi ngo acire iteka abo ku isi, ahubwo kwari ukugira ngo abakize.
Explore Yohani 3:17
3
Yohani 3:3
Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utavutse ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw'Imana.”
Explore Yohani 3:3
4
Yohani 3:18
Uwizera Umwana w'Imana ntiyigera acirwa iteka, naho utamwizera aba amaze kuricirwa kuko atizeye Umwana w'ikinege w'Imana.
Explore Yohani 3:18
5
Yohani 3:19
Dore igituma abantu bacirwa iteka: ni uko urumuri rwaje ku isi maze abantu bikundira umwijima kuruta umucyo, kuko ibyo bakora ari bibi.
Explore Yohani 3:19
6
Yohani 3:30
We agomba gukuzwa naho jye ngaca bugufi.”
Explore Yohani 3:30
7
Yohani 3:20
Umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza ahabona kugira ngo ibyo akora bitagawa.
Explore Yohani 3:20
8
Yohani 3:36
Uwemera Umwana w'Imana aba abonye ubugingo buhoraho, naho utamwumvira ntazabona ubwo bugingo, ahubwo Imana izagumya imurakarire.
Explore Yohani 3:36
9
Yohani 3:14
Kandi nk'uko Musa yashyize inzoka hejuru ari mu butayu akayimanika ku giti, ni ko n'Umwana w'umuntu agomba gushyirwa hejuru
Explore Yohani 3:14
10
Yohani 3:35
Umwana w'Imana akundwa na Se kandi Se yamweguriye byose.
Explore Yohani 3:35
Home
Bible
Plans
Videos