1
Ezayi 60:1
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Yeruzalemu, haguruka urabagirane kuko umucyo ukuziye, ikuzo ry'Uhoraho rirakumurikiye.
Compare
Explore Ezayi 60:1
2
Ezayi 60:3
Amahanga azakugana uyamurikire, abami bayo bazakugana bibonere umucyo wawe.
Explore Ezayi 60:3
3
Ezayi 60:2
Dore umwijima utwikiriye isi, icuraburindi ritwikiriye amahanga, nyamara wowe Uhoraho arakumurikiye, ikuzo rye rirakugaragaraho.
Explore Ezayi 60:2
4
Ezayi 60:22
Umuto muri mwe azakomokwaho n'abantu igihumbi, umuto cyane azakomokwaho n'ubwoko bukomeye. Ni jye Uhoraho uzabyihutisha igihe nikigera.
Explore Ezayi 60:22
5
Ezayi 60:19
Ntuzongera gukenera izuba kugira ngo rikumurikire, ntuzongera gukenera urumuri rw'ukwezi. Ahubwo Uhoraho azakubera urumuri rudashira, Imana yawe izakubera ikuzo.
Explore Ezayi 60:19
6
Ezayi 60:20
Izuba rikumurikira ntirizongera kurenga, ukwezi kwawe ntikuzongera kwijima. Uhoraho azakumurikira iteka ryose, ntuzongera kugira agahinda.
Explore Ezayi 60:20
7
Ezayi 60:5
Uzabireba maze unezerwe, uzasābwa n'ibyishimo, umutungo wo hakurya y'inyanja uzaba uwawe, ubutunzi bw'amahanga buzakwegurirwa.
Explore Ezayi 60:5
8
Ezayi 60:4
Ubura amaso witegereze impande zose, abantu bawe bakoranye baje bagusanga, abahungu bawe baje baturuka iyo bigwa, abakobwa bawe barahagatiwe.
Explore Ezayi 60:4
9
Ezayi 60:21
Abantu bawe bose bazaba intungane, bazaragwa igihugu iteka ryose. Bameze nk'imishibu y'ibihingwa byanjye, ni ibiremwa byanjye byagenewe kwamamaza ikuzo ryanjye.
Explore Ezayi 60:21
10
Ezayi 60:18
Urugomo ntiruzongera kubaho mu gihugu cyawe, ubwangizi n'uburimbuzi ntibizarangwa ku mipaka yawe, inkuta zawe uzazita “Agakiza”, amarembo yawe uzayita “Igisingizo”.
Explore Ezayi 60:18
11
Ezayi 60:11
Amarembo yawe azahora yuguruye, ntazugarirwa na rimwe ku manywa cyangwa nijoro, bityo abakuzaniye ubutunzi bw'amahanga bazinjira, bazinjira bakurikiranye n'abami babo.
Explore Ezayi 60:11
12
Ezayi 60:6
Amashyo y'ingamiya azakwira mu gihugu cyawe, amatungo aheka imitwaro azaturuka i Midiyani na Efa, Ab'i Sheba bose bazakuzanira izahabu n'imibavu, bazaza basingiza Uhoraho.
Explore Ezayi 60:6
13
Ezayi 60:10
Uhoraho arabwira Yeruzalemu ati: “Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkuta zawe, abami babo bazakuyoboka. Narakurakariye ndaguhana, nyamara kubera ubuntu bwanjye nzakugirira imbabazi.
Explore Ezayi 60:10
14
Ezayi 60:15
Nyamara wari waratereranywe nta wukikugenderera, none ubu ngiye kuguha ikuzo rihoraho, uzagira ibyishimo iteka ryose.
Explore Ezayi 60:15
15
Ezayi 60:16
Abanyamahanga bazakuzanira ibyokurya, abami babo bazaguha ibyokurya byiza, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe, uzamenya ko ndi Umucunguzi wawe Nyir'ububasha wa Yakobo.
Explore Ezayi 60:16