1
Ezayi 49:15
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Uhoraho arasubiza ati: “Mbese umubyeyi yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yareka gukunda umwana yabyaye? Nubwo we yamwibagirwa jye sinzakwibagirwa.
Compare
Explore Ezayi 49:15
2
Ezayi 49:16
Dore nanditse izina ryawe mu kiganza cyanjye, inkuta zasenyutse nzihozaho amaso.
Explore Ezayi 49:16
3
Ezayi 49:25
Nyamara Uhoraho aravuga ati: “Koko intwari igiye kwamburwa ibyo yanyaze, imbohe igiye kuvanwa mu nzara z'uwayiboshye. Jyewe ubwanjye ngiye kwibasira abanzi bawe, ni jye ubwanjye uzakiza abana bawe.
Explore Ezayi 49:25
4
Ezayi 49:6
Uhoraho yarambwiye ati: “Ntibiguhagije kuzahūra urubyaro rwa Yakobo, kugarura abarokotse ba Isiraheli na byo ntibihagije kugira ngo umbere umugaragu. Ahubwo nkugize n'urumuri rwo kumurikira amahanga, uzageza agakiza kanjye ku mpera z'isi.”
Explore Ezayi 49:6
5
Ezayi 49:13
Wa juru we, sābwa n'ibyishimo, wa si we, nawe nezerwa, mwa misozi mwe, nimuvuze impundu, koko Uhoraho ahumurije abantu be, azagirira impuhwe abababaye muri bo.
Explore Ezayi 49:13