Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n'Umucunguzi wanyu aravuga ati:
“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,
ni jye ubigisha ibibagirira akamaro,
ni jye ubayobora mu nzira munyuramo.
Iyo mujya kwita ku mabwiriza yanjye mwari kugira amahoro,
mwari kugira amahoro asesuye nk'uruzi rusendereye,
ubutungane bwanyu bwari kumera nk'umuhengeri wo mu nyanja.